IBISABWA KU BANYESHURI B’UMWAKA WA MBERE N’UWA KANE 2018

1. AMAFARANGA Y’ISHURI

S.1 =65,000Rwf
S.4 = 72,000Rwf

Yishyurwa kuri izi konti: I&M BANK: 0032469-01-51 Cyangwa kuri BK: 00050-07732174-86

2. AMAFARANGA YO KUGURA INTEBE

10,000 Rwf yishyurwa kuri izi konti: I&M BANK: 0032469-01-51 Cyangwa kuri BK: 00050-07732174-86

3. AMAFARANGA YA PRIME

15,000Rwf yishyurwa kuri konti: BK: 00050-07732202-17

4. AMAFARANGA Y’IBYANGOMBWA

a) Uniformes (2 paires) ==============(7,000×2) =14,000Rwf
b) Umumpira w’imbeho =======================4,000Rwf
c) Ikarita y’’ishuri ==============================500Rwf
d) Ikarita y’imyitwarire ==========================500Rwf
e) Ifishi yo gusurwa (Carte de visite) ===============1,000Rwf
f) Umupira wo kwambara igihe wameshe uniformes = 2,000Rwf
IGITERANYO CYA YOSE ========================22,000Rwf

Yishurwa kuri izi konti: I&M BANK: 0032469-01-51 Cyangwa kuri BK: 00050-07732174-86

5. Ibikoresho byo mu ishuri
Amakayi nibura makumyabiri manini afunitse neza; ikayi nini ya paji 200 y’ibizamini; amakaramu y’ubururu nibura 5; amakaramu y’ibara (Umukara cyangwa umutuku) nibura 2; Boîte Mathématicale; Calcuratrice (Calculator); Tableau Périodique ku biga Chemistry; Latte ya 30cm; imyambaro ibiri ya siporo n’inkweto za siporo byose bishya.
6. Ibikoresho by’isuku

Indobo 1; amasabune yo koga 5; amasabune yo kumesa ya Tembo 5 cyangwa imiti y’isabune 2; uburoso bw’amenyo 3 n’umuti w’amenyo 2; amavuta yo kwisiga ahagije; impapuro z’isuku (PH) 5; Ibitambaro by’amazi (hand towel) 2; igitenge na cotex 4 ku mukobwa; ibisokozo; amakariso nibura 7; urudodo n’urushinge; amafaranga yo kwiyogoshesha inshuro ebyiri mu gihembwe (400Frw); Inkweto zo gukarabiramo (Kambambiri); udukoresho two kwikura imyanda mu matwi (tige cotton); agakebe ko gushyiramo isabune (porte savon); mushwari 3 (handkerchieves).
7. Ibikoresho byo ku meza

Isahani, igikombe, ikanya, ikiyiko, icyuma cyo ku meza.
8. Ibiryamirwa
Matelas; amashuka (2pairs); Ikiringiti gishyuha kuko hakonja; ibyo kurarana nibura 2.

9. Ubwisungane mu kwivuza

Buri munyeshuri azana ikarita yo kwivuza ikorana n’ikigo nderabuzima cya Save (RAMA, Mutuelle de Santé, MMI, SORAS, SAHAM cyangwa CORAR).

10. Ibindi

Inkweto z’umukara zifunze umuguru umwe cyangwa irenga); amasogisi yera imiguru 2 cyangwa irenga; udusengeri cyangwa udupira tw’umweru two kwambara imbere y’ishati; izindi nkweto zo kwambara mu minsi isanzwe; Kuzana amafoto ane y’amabara (Passport) ya vuba kandi yifotoreje ku gitambaro cy’umweru; Amafoto magufi (Passport) y’abantu batatu bazajya bamusura (ababyeyi cyangwa abamurera cyangwa undi muntu ababyeyi bifuza ko yamusura); Inzitiramubu y’uruziga kandi y’umweru; Itaburiya ku banyeshuri biga sciences (PCM & MCB); icyemezo cy’amavuko gitangirwa ku murenge (Attestation de naissance)

11. Ibyo uzasanga ku isuri

Imyenda n’umupira by’ishuri (Uniformes); Umupira wo kwambara igihe wameshe Uniformes

12. Kirazira
Mubyeyi, dore kirazira zimwe na zimwe waganiraho n’umwana wawe wabona atazabishobora mukamushakira ahandi:
• Kirazira gutunga telephone na radiyo cyangwa ibindi byose byarangaza umunyeshuri ku ishuri
• Kirazira kwiba
• Kirazira gusohoka mu rugo nta ruhushya
• Kirazira gushira isoni no gusuzugura
• Kirazira kutita ku murimo wo kwiga
• Kirazira ko umunyeshuri agura ibiribwa cyangwa ibinyobwa aho byaba bicururizwa hose
• Kirazira kuzanira umunyeshuri ibintu biribwa, ibinyobwa cyangwa ibindi bintu byose bitemewe (Perfume, juice, orbit, biscuits, n’ibindi) igihe umubyeyi cyangwa undi muntu aje gusura umunyeshuri.
• Kirazira kurarana ku gitanda kimwe
• Kirazira kunyura mu busitani bw’ishuri
• Kirazira kwangiza ibikoresho by’ikigo

ICYITONDERWA
• Buri munyeshuri wese azana Bordereau yishyuriyeho amafaranga y’ishuri hamwe n’ay’ibyangombwa yose, akazana na Bordereau yishyuriyeho amafaranga ya Prime ukwayo nk’uko byagaragajwe mu mbonerahamwe iri hejuru.
• Abanyeshuri biga iminsi yose wongeyeho kuwa gatandatu no ku cyumweru [igihe bibaye ngombwa].
• Uretse umwambaro uzaza wambaye, nta yindi myenda yemewe ku ishuri.
• Gusura abana biba ku cyumweru cya mbere cya buri kwezi.
• Buri munyeshuri uje muwa mbere cyangwa muwa 4 aza aherekejwe n’umubyeyi we cyangwa umurera igihe ababyeyi be batakiriho.
• Usabwe kugera ku ishuri ku munsi wemejwe na Ministeri y’uburezi ……./……./2018 mbere ya saa munani (14h00) kandi iyo saha ugahora uyubahiriza igihe cyose wiga muri GS Ste Bernadette Save.