A trip to Kibeho Holy Land

Ku wa mbere tariki ya 26 Ukwakira, 2015 abanyeshuri bo mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe mutagatifu Berenadeta Save, bari kumwe numuyobozi w’ishuri n’abandi bafatanya kurera basuye Kibeho umurwa w’Umwamikazi “BIKIRAMARIYA”. Bahagurutse ku kigo ku isaha ya saa mbiri n’iminota cumi n’itanu. N’amatsiko menshi, abana bibaza niba bari bugereyo kubera ukuntu bumvaga bahakunze. Nk’abagiye mu isengesho, bagiye baririmba indirimbo ziganjemo iza Bikiramariya ku buryo mu byukri wabonaga bidasanzwe. Ntibyatinze bagezeyo maze bakirwa neza n’umupadiri w’umudominikani atangira kumara amatsiko abana bari bafite. Nyuma yaberetse filimi igaragaza amataka yaho uko ameze neza maze bishimisha abana cyane. Gusa batangajwe n’uko babibonaga neza neza nk’uko byabaga bimeze.

I saa sita zuzuye niho igitambo cya Misa cyatangiye, gihumuje abana bakomeje isengesho ryabo nyuma baza guhura na Nataliya MUKAMAZIMPAKA umwe mu babonekewe banabamubaza ibibazo byinshi bibazaga maze byose arabisubiza. Yatangiye ababwira ko yabonekwe bwa mbere ku ya 12 Mutarama, 1982, amubonekera amubwira ko ari Nyina wa Jambo. Ikibazo cya mbere cy’amatsiko bamubajije ni ukuntu Bikiramariya asa, abasubiza ko ari mwiza cyane atambutse ubwiza bw’abazungu ariko ko ubona afite amaso y’abirabura. Ikindi kibazo bamubajije ni ikijyanye n’ururimi yabavugishagamo, yasubije ko yabavugishaga mu Kinyarwanda maze birabatangaza. Bati: “ese iyo wabonekerwaga wumvaga umeze gute?” yabasubije ko yabaga yibereye mu yindi si bari kuganira ndetse ko ntaho babaga bahuriye n’ibindi byabarangaza ko niyo babakoragaho batabyumvaga, yewe ndetse ngo babaga bari no kureba mu zuba ryinshi cyane ariko ngo ntibaryumvaga dore ko akundaga kubabonekera I saa munani.Yakomeje abagira inama y’uko bagombye gukomera ku isengesho kuko nawe yabonekewe ari mu kigera cy’imyaka nk’iyabo.

Nyuma y’ikiganiro abana bagiranye na Nataliya MUKAMAZIMPAKA, barishimye cyane maze berekera ku iriba ryitiriwe Bikiramariya.


Aho niho amabonekerwa yabera mu gihe kingana n’imyaka umunani yose.

Nyuma bakomereje I Nyarushishi, aho naho bahabonye ibintu bitangaje. Bimwe muri byo ni nk’iyi shusho ya Yezu nyir’Impuhwe.

Ikindi babonye gitangaje ni nk’iyi Chapelle nziza cyane aho banyuzemo bakageza ibyifuza byabo ku Isumbabyose.

Urugendo rushojwe abana bashimiye umuyobozi w’ishuri bamuririmbira indirimbo ya Bikiramariya yitwa “Mwamikazi wa Kibeho” aho byose bari bishimiye imigisha bavanye mu rugendo rutagatifu. Umuyobozi nawe yarabashimiye cyane abashimira ukuntu bagaragaje umutima mwiza kandi babasaba gusangiza abandi ibyiza babonye ndetse no gukurikiza inama bahakuye.

Bikozwe na Richard NSHIMIYIMANA